Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Kuzana Impinduka mu Ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ikoranabuhanga ku isonga mu iterambere ry’igihugu no koroshya imitangire ya serivisi mu nzego zose. Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Kuzana Impinduka mu Ikoranabuhanga bwibanda ku gutanga icyerekezo no gusobanura politiki zijyanye n’ikoranabuhanga no gutanga ubumenyingiro.

Ibyerekeranye n’ubu Buyobozi Bukuru  

 

Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Kuzana Impinduka mu Ikoranabuhanga bwibanda ku gutanga icyerekezo no gusobanura politiki zijyanye n’ikoranabuhanga no gutanga ubumenyingiro. 

 

Bimwe mu byagezweho

 

Mu mwaka wa 2015, Guverinoma y’u Rwanda yemeje Igishushanyo Mbonera cya Smart Rwanda (SRMP). Iyi gahunda y’ibikorwa igamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi yibanda ku kuzana impinduka mu ikoranabuhanga mu nzego zirindwi z’ingenzi: Imiyoborere, Uburezi, Ubuzima, Imari, kwinjiza ihame ry’uburinganire n’urubyiruko mu mikorere, Ubucuruzi n’Inganda, ndetse n’Ubuhinzi. Kugira ngo izi mpinduka zigerweho, iyi gahunda ishingira ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo imiyoborere n’imicungire y’Ikoranabuhanga, guteza imbere impano n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, no kugeza umurongo mugari wa murandasi kuri bose hifashishijwe ibikorwa remezo bihuriweho by’ikoranabuhanga.

 

Mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko murandasi ya 4G LTE igejejwe mu turere twose, hatangijwe n’izindi gahunda zigamije kwegereza umuyoboro munini wa murandasi abayikeneye, nko gushyira murandasi y’ubuntu ya WiFi mu modoka rusange n’ahantu hahurira abantu benshi. 

 

Kugeza kuwa 30 Kamena 2025, ifatabuguzi rya telephone zigendanwa wari umaze kugera kuri Simu Kadi 13,297,344 . Naho umubare w’abafatabuguzi ba murandasi igendanwa wiyongereyeho 0.5%, ugera kuri 10,106,623.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo

Maurice Kajangwe Haesen

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo , Impinduka mu Ikoranabuhanga 

 

 

Maurice Kajangwe Haesen ni Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ubuyobozi Bukuru Bushinzwe kuzana Impinduka mu Ikoranabuhanga, bufasha mu bikorwa by’u Rwanda byo guteza imbere impunduka zizewe, zidaheza kandi zitanga umusaruro mu nzego za Leta. 

Ni umyobozi muri politiki z’ikoranabuhanga akaba afite uburambe bw’imyaka irenga icumi mu ikoranabuhanga mu itumanaho, umutekano w’ikoranabuhanga, kurinda amakuru bwite, no kurinda amakuru mu nzego za Leta. Mbere yo guhabwa izi nshingano, yakoze nk’Umuhanga mu kurinda amakuru bwite n’Umuhanga mu mutekano w’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo. Aha yayoboye itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya politiki, ingamba n’imirongo ngenderwaho  by’igihugu mu mutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru, anubaka imikoranire ihamye n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze yacyo. Agitangira imirmo igihe yari arangije kwiga, yabaye Umuyobozi ushinzwe Ihuzanzira (Network Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, aho yibanze ku guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’imikoranire n’abafatanyabikorwa hagamijwe kugera ku ikoranabuhanga rihamye.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Ikoranabuhanga mu Itumanaho (Information Technology) aho yatsindiye ku rwego rwa mbere muri Kaminuza ya Madras. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bijyanye n’Amashanyarazi, Ibyuma by’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (Electrical, Electronics and Communications Engineering) yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda atsindiye ku rwego rwa mbere (Distinction). Afite kandi impamyabushobozi zitandukanye zirimo CISSP, CCNP, PMP, CEH na PRINCE2.

Imishinga na Gahunda z’ubu Buyobozi Bukuru