Serivisi za mbere 22 zitangwa na Irembo zimuriwe ku rubuga ruvuguruye ruzorohereza abaturage
Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga âIremboâ cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe âIremboGov 2.0â bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku âIremboGovâ.
Mu kiganiro nâitangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwâiki kigo bwatangaje ko kuvugurura uburyo nâimitangire bya serivisi za âIremboGovâ bizarushaho gushingira ku muturage kandi binamworohereze gukoresha urubuga rwa âIremboGovâ ndetse bigabanye nâumubare wa bimwe mu byangombwa yasabwaga kuko amakuru azajya aba yahurijwe hamwe.
Umuyobozi wa âIremboGovâ, Faith Keza, avuga ko itandukaniro riri hagati yâurubuga rushya nâurwari rusanzwe rukoreshwa, ari ibyasabwaga umuturage mbere yo guhabwa serivise yasabye, kuko ubusanzwe inzego zigira uruhare mu gutanga serivise za âIremboGovâ buri rumwe rwabikoraga ku giti cyarwo.
Ati âUbu icyo turi gukora ni ugushyiraho uburyo bworoshye ku buryo ibyo umuturage asabwa tuzabihuriza hamwe ntazongere gusiragizwa mu nzego zitandukanye.â
Mu byitezwe guhinduka kuri serivise zashyizwe ku rubuga rushya harimo ko nta ngendo umuturage azongera gukora ajya kwakira ibyangombwa yasabye ku biro ndetse nta nâimpapuro zizaba zikenewe kuko icyangomwa cyasabwe kizajya cyohererezwa nyiracyo mu buryo bwâikoranabuhanga kuri email ye cyangwa akaba yasubira ku rubuga rwa âIremboGovâ akagikuraho.
Ikindi kandi ni uko nta gihe ntarengwa icyangombwa kizajya kiba gifite nkâuko byari bisanzwe nko ku cyemezo cyâamavuko cyabaga gifite igihe cyâamezi atatu.
Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivise zimwe na zimwe aho bishoboka.
Uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko ngo amakuru yose arebana nâusaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za leta ziyafite mu buryo bwâikoranabuhanga.
Minisitiri wâIkoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, wari witabiriye imurika ryâuru rubuga, yavuze ko ikigambiriwe ari ugufasha umuturage kwiyakira serivise ikamugeraho nta wundi muntu bimusabye ko agomba guhura na we mu gihe afite mudasobwa cyangwa telephone na internet.
Ati âBirashoboka ko nitubasha no kuvugurura biruseho imikorere nâimikoreshereze yâurubuga âIremboGovâ, bikaba byageza ku buryo bwa âIremboGov 3.0â, hari ibyitwa serivise ubu bitazaba bikenewe, urugero nko kwaka icyemezo cyâamavuko, kuko amakuru yose azaba afitwe na buri rwego rwa leta ruyakeneye.â
Serivise zahereweho ni izitangwa nâinzego zâibanze zigengwa na Minisitieri yâUbutegetsi bwâIgihugu kuko arizo zisabwa nâabaturage benshi ugereranyije nâizindi.
Icyemezo cyâuko umuntu yashyingiwe, icyâamavuko nâicyâuko umuntu akiri ingaragu ni byo bisabwa nâabaturage benshi kuko byihariye hejuru ya 20% bya serivise zose zisabwa hifashishijwe âIremboGovâ.
Mu bakozi ba leta 3000 bakoresha urubuga rwa âIremboGovâ buri munsi bafasha abaturage, 60% ni aba Minisitieri yâUbutegetsi bwâIgihugu, mu gihe iyi minisiteri nayo iri kurushaho kuvugurura serivise zayo zigashyirwa mu buryo bwâikoranabuhanga.
Minisitiri wâUbutegetsi bwâIgihugu, Prof. Anastase Shyaka, na we yavuze ko hari ibintu bibiri bikomeye kuri guverinoma yâu Rwanda byose bigamije guteza imbere no gufasha umuturage mu mibereho ye ya buri munsi, birimo kugira imiyoborere ishingiye ku muturage kandi imuha serivise yifuza mu buryo bwihuse bushoboka.
Ikindi ngo ni uguteza imbere ikoranabuhanga mu iterambere na gahunda zose za guverinoma.
Ati âUbundi izi serivise zitwaga ko zitangirwa ku ikoranabuhanga, nazo hari aho zatangwaga igice, kuko zari zigisaba umuturage kujya kuzana icyangombwa yatse mu buyobozi, ariko ubu buryo bushya bwaje buzarushaho guhuza no gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Leta ndetse no kunoza ireme rya serivise zitangirwa ku âIremboGovâ.â
Ubuyobozi bwa âIremboGovâ buvuga ko buteganya kongera serivise zisaga 100 ku rubuga rushya, ku buryo mu mezi make ari imbere serivise zose za Leta zizaba zashyizweho mu buryo buzorohereza abaturage bose nta nâumwe uhejwe.
Mu rwego rwo gusigasira umutekano wâimyirondoro yâabakoresha urubuga rwa âIremboGovâ, konti zari zarafunguwe nâabaturage ku rubuga âIremboGovâ zizakurwaho buri wese asabwe kurema indi nshya.
Urubuga âIremboGovâ rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivise zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bwâikoranabuhanga rikoreshwa nâumuturage umunsi ku wundi.
Igihe.